Intangiriro Mu Nca Make:
Impinduka n’ingaruka za digitale twazigezemo kandi igipimo cy’impinduka gikomeje kwihuta. Hamwe n’impinduka, haza amahirwe n’ubwo kandi ibyo bidashobora kuba ihame mu isi ya digitale.
Muri iri somo, turasuzumira hamwe uburyo amahirwe ya digitale yahinduye imyitwarire y’abakiriya ndetse n’icyo bivuze mu mashyirahamwe y’ubucuruzi n’inshingano zayo.
Turatangira tureba iterambere ry’imikoranire ku mirongo ya enterineti, tunarebe uburyo ki ibi byagize ingaruka ku bakiriya.
Turabanyuriramo inzira y’urugendo nyirizina rw’abakiriya, uhereye ku bushake bwo kumenya ibicuruzwa akeneye kugeza igihe afatiye umwanzuro wo kugura, kimwe n’ibyahindutse muri iyo nzira yose ndetse n’ibyo ubucuruzi bushobora kungukira muri izo mpinduka!
Igice cya 1: ibyahindutse ku myitwarire y’abaguzi
Mu myaka icumi ishize, umubare w’abakoresha interineti wavuye kuri miliyari 2 zigera kuri 4.5.
Muri iki gihe, hafi 54% by’abatuye isi bahujwe na interineti kandi ibyo byagize ingaruka zikomeye ku buryo abantu bavugana n’uburyo bagura ibicuruzwa na serivisi.
Hamwe n’ibyiza bya ikoraranabuhanga, ibyifuzo by’abakiriya byarahindutse cyane, kuko ubu abenshi baba biteze ko ibicuruzwa na serivisi nibura bibasha kuboneka kuri murandasi.
Ibi bitera impinduka ya digitale ibigo by’ubucuruzi bikomeye n’ibyororheje byose bishishikarira gukoresha ikoraranabuhanga ya digitale kugirango bahindure bahereye ku bicuruzwa byabo, serivisi batanga, inzira zikurikizwa ndetse n’ingamba z’ubucuruzi.
Byongeye kandi, nk’uko ikoranabuhanga ritanga ibisubizo ako kanya, abakiriya uretse kuba baritegerejeho byinshi, ariko baniteze ko byo bakenera babigezwaho vuba. Muri rusange abakiriya biteze kandi ko ibi byose bikorwa mu buryo butavunanye. Bitaba ibyo, byihuse cyane bahita bimukira ku izindi mbuga aho babonera ibisubizo baburiye ahandi. Iri hinduka ry’imbaraga n’ububasha ryimukire ku baguzi, niyo riri ku mutima w’ibyo ikoranabuhanga rya digitale rizana!
Amaterambere abiri akomeye yabaye mumyaka mike ishize yahinduye uburyo abakiriya bakorana kuri murandasi.
1- Irya mbere n’ukuzamuka kw’imikoreshereze y’ibikoresho bigendanwa, byongereye ikoreshwa rya interineti.
Ibikoresho bigendanwa ubu birenga 50% by’ibikoresho byose bikoresha murandasi ku isi yose. Ibi byatijwe umurindi cyane cyane na za porogaramu zabugenewe zituma abazikoresha barushaho kuzimenyera bigatuma ndeste bamwe bahinduka imbata yazo. Igihe cyose abaguzi bafashe ibikoresho byabo ngendanwa, usanga izo porogaramu ari zo bahita bihutira kujya gusura mbere na mbere! Urebye izo nizo nyungu, zizakomeza kuzamura ubwiyongere bw’ibikoresho ngendanwa no mu myaka iri imbere.
2-Iterambere rya kabiri ryahinduye uburyo abakiriya bakorana kuri murandasi ni iterambere ry’imbuga nkoranyambaga.
Mu ntangiriro za 2020, umubare w’abakoresha interineti ku isi hose wari miliyari 4.5, mu gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bari miliyari 3.2. Umwanya ukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga uragenda wiyongera uko imwaka itashye. Ikigereranyo cya bamwe mu bakoresha izo mbuga, bivugwa ko bamara hafi amasaha abiri kumunsi. Ibiganiro aganisha ku bugure bw’ibicuruzwa akorewe kuri murandasi, nibwo buryo abaguzi b’isi ya none bahitamo!
Impamvu z’ingenzi zisobanura ayo mahitamo yo guhurira kuri murandasi n’impamvu yasimbuye uburyo gakondo bw’imikoranire dusanzwe tumenyereye.
• Impamvu ya mbere, bitandukanye n’imikoranire gakondo, murandasi ibasha kuba yakoreshwa igihe cyose ukoresheje imeri, urubuga rwa website, cyangwa se n’imbuga nkoranyambaga.
• Iya kabiri, murandasi ibasha gukoreshwa ahantu hose hifashishijwe ibikoresho bigendanwa. Uru rwego rwo korohereza abaguzi, biragoye kwiganwa binyuze muyindi nzira gakondo iyariyo yose! Imikoranire ikorewe kuri murandasi irihuta. Urugero, ubucuruzi bwinshi butanga ubushobozi bwo kuganira n’abashinzwe guha ubufasha abakiriya cyangwa abashinzwe kugurisha, mugihe nyacyo ako kanya.
•Byongeye kandi, bihendutse abaguzi mugihe batagomba gukora ingendo bajya mu bubiko, kwishyura amaposita, kwishyurana cg ahatangirwa serivisi.
• Iya nyuma, biroroshye guhuza inyandiko cyangwa inyemezabuguzi kubikorwa by’abaguzi kuko ubusanzwe zihita zibikwa muri systeme zabugenewe bikimara gukorwa.
Abakiriya ubu barushijeho gusobanukirwa kandi bafite amakuru n’amahitamo menshi kuko bashobora gushakisha no gusuzuma ibicuruzwa na serivisi kuri murandasi mbere yo kugura. Kugira ngo ukoreshe ayo mahirwe, ubucuruzi bugomba kumva ibikubiye mu makuru butanga ajyanye n’ibicuruzwa byabo, azafasha abakiriya mugihe cyo gufata ibyemezo.
Ibigo bigomba gukora ubushakashatsi kuburyo abantu bakora ubucuruzi, bakumva ububabare bwabo hanyuma bakabaha ibikwiye mugihe gikwiye kugirango bibafashe murugendo rwabo rwo guhitamo ibicuruzwa nkenerwa no kugura. Ni ngombwa kandi gusobanukirwa ubwoko bwibikubiye mu makuru batanga ndetse n’ubutumwa bugomba kwirindwa.
Urebye mu bucuruzi, gucunga neza imbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka nziza muburyo abantu babona ubucuruzi cyangwa ibigo byabo. Ibi ni nabyo, bishobora gutuma habaho kugurisha byinshi kubaguzi basobanuriwe bihagije bakemezwa neza. Bishobora kandi gutanga urubuga rwo kwerekana ko witaye ku bakiriya kandi uzakemura ibibazo cyangwa imbogamizi bafite. Hariho amahirwe yo kuganira ku mpande zombi n’abaguzi cyangwa se n’itsinda ry’abaguzi ku rubuga rusange mu kwohereza, gutanga ibitekerezo no gusabana nabo.
Inshuro nyinshi, ubusabane ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’abakiriya nibyo byubaka imikoranire mbere yo kubahuza n’itsinda ry’abashinzwe kugurisha cyangwa gutanga ubufasha. Kumenya izi mpinduka zihuse mu rwego bw’ikoraranabuhanga hamwe nimyitwarire yabaguzi, bizagufasha wowe na sosiyete yawe gukoresha neza ayo amahirwe ikoraranabuhanga ritanga.